Download as pdf or txt
Download as pdf or txt
You are on page 1of 34

KURAMBAGIZA NO GUSHYINGIRWA

INGINGO YA 15 MU GITABO CY’UBUTUMWA KU BASORE

Umurunga womatanya umuryango ni isanga n'ingoyi, uroroshye cyane ndetse


urera bihebuje kurusha indi yose ku isi. Umuryango washyiriweho kubera
inyokomuntu umugisha. Kandi ahantu hose isezerano ryo gushyingiranwa
rikoranwe ubwenge, mu kubaha Imana ndetse no kuzirikana uko bikwiriye
inshingano zijyana naryo, iri sezerano riba umugisha.

ELLEN G. WHITE
1
AMASHAKIRO

1.URUKUNDO NYAKURI .................................................................................................... 4


1. ............................................................................................................... 4
2. ........................................................................................................... 5
2.UBURYO BUPFUYE BWO KURAMBAGIZANYA ....................................................... 6
1. ..................................................................... 6
2. .................................................................................. 7
3.GUSHYINGIRANWA N’ABATIZERA ............................................................................ 8
1. ............................................................................................... 8
2. ............................................................................................ 9
3. .................................................................................................. 9
4. ...................................... 10
4.INAMA NO KUYOBORWA BIRAKENEWE ............................................................... 12
1. ............................................................................................ 12
2. .............................................................................................. 13
3. .......................................................................... 14
4. ................................................................. 15
5. ........................................................................... 16
17
7. .................................................................................................. 17
5.GUSHYINGIRANWA IMBURAGIHE ......................................................................... 18
1. .................................................. 18
6.GUSHYINGIRANWA KURIMO UBWENGE N’UK’UBUPFAPFA .......................... 20
1. ................................................................................... 20
2. ............................................................................................. 21
3. ...................................................................................... 21
4. ................................................... 22

2
7.GUSHYINGIRWA NO GUSHYIGIKIRA ...................................................................... 24
1. .............................................................. 24
2. ........................................ 25
3. ................................................................................................... 25
4. ................................................................................. 26
5. .......................................................................... 26
8.INSHINGANO ZIJYANA NO GUSHYINGIRWA ........................................................ 28
9.GUTEKEREZA NEZA NO KWITEGEKA MU GIHE CYO KURAMBAGIZA ...... 30
1. .................................................................................................................. 30
2. ................................................................................................... 30
3. ........................................................................................... 31
10.URUGERO RWA ISAKA ............................................................................................... 32

3
1. URUKUNDO NYAKURI
Urukundo ni impano y’agahozo duhabwa na Yesu. Urukundo ruboneye
kandi rwera ntabwo ari amarangamutima, ahubwo ni ihame. Abakoreshwa
n’urukundo nyakuri ntibakora ibyo batatekereje kandi si impumyi. Kubwo
kwigishwa na Mwuka Wera, bakunda Imana bakayirutisha byose kandi
bagakunda bagenzi babo nk’uko bikunda.

Nimutyo abagamije gushyingiranwa bagenzure amarangamutima yose


Kandi bitegereze ugutera intambwe kose kw’imico y’uwo batekereza gufatanywa
nawe mu buzima bwabo bwose. Nimutyo intambwe yose iganisha ku isezerano
ryo gusyingirwa irangwe no kiwicisha bugufi, kwiyoroshya, kuba umunyakuri,
ndetse n’umugambi ukomeye wo kunezeza Imana no kuyubaha. Ugushyingiranwa
kugira ingaruka ku buzima buzaza haba muri iyi si ndetse no mu isi izaza.
Umukristo nyakuri ntazigera afata imigambi Imana idashobora kwemera.

1.

Niba ufite umugisha wo kugira ababyeyi bubaha Imana, bagishe inama.


Babwire ibyo wiringiye n’imigambi yawe, wige amasomo ibyo banyuzemo mu
buzima byabigishije, bityo uzarindwa ibigushengura umutima byinshi. Hejuru ya
byose, gira Kristo umujyanama wawe. Iga ijambo rye usenga.

Mu gihe ari munsi y’ubuyobozi nk’ubu, nimutyo uwo umukobwa


yemera ko bazabana mu buzima bwe abe umusore ufite imico itunganye, imico
ikwiriye ya kigabo, wa wundi udakebakeba kandi ugira umurava, akagira ingamba,
w’inyangamugayo, wa wundi ukunda Imana kandi akayubaha. Nimutyo uwo
musore ashaka ngo amubere umufasha abe wa wundi ufite imbaraga ihindura
izamuzamura ikamwubahisha kandi ikamutunganya, kandi abe wa wundi
uzamushimisha mu Rukundo amukunda.

“Umugore witonda umuhabwa n’Uwiteka.” “Umutima w’umugabo


we uhora umwiringira;… Ahora amugirira neza, ntabwo amugirira nabi, igihe
cyose akiraho.” “Abumbuza akanwa ke ubwenge; kandi itegeko ry’ururimi rwe
riva ku Rukundo. Amenya neza imico yo mu rugo rwe; kandi ntabwo arya ibyo
kurya by’ubute. Abana be barahaguruka bakamwita

4
Munyamugisha, n'umugabo we na we aramushima ati. 'abagore
benshi bagenza neza; ariko weho urabarusha bose:" (Imigani 19:14;
31:11,12;31:26, 27). Ubonye umugore nk'uyu, "ubonye umugore mwiza,
aba abonye ikintu cyiza, akaba agize umugisha ahawe n'Uwiteka,"
imigani 18:22. 1

2.

Urubyiruko rw’abakristo rukwiriye kwitonda cyane igihe


rwubaka ubucuti ndetse n'igihe ruhitamo abo rugirana ubucuti nabo.
Mwitonde, kuko ibyo uyu munsi mutekereza ko ari izahahu nziza
bishohora guhinduka icyuma cyaguye umugese. Kwifatanya n’ab'isi
bikunze gushyira inkomyi mu nzira y'imirimo yanyu mukorera Imana,
kandi ahantu henshi harimhurwa no kwifatanya kubi bagirana n'abantu
badashohora na rimwe kubazamura no kubahesha agaciro mu mico
haba mu by'ubucuruzi cyangwa mu masano ajyana n'urushako
rwabo. Ubwoko bw'Imana ntibukwiriye na rimwe kugerageza kujya
ku rubuga rwabuzanyijwe. Imana yabuzanyije ugushyingiranwa
k'umwizera n'utizera. Nyamara akenshi umutima utarahindutse
ukurikira ibyifuzo byawo, bityo ugushyingiranwa Imana itemera
kukabaho. 2

1 Ministry of Healing." pp.358,359. [ Rengera Ubuzima]


2 Fundamentals of Christian Education, p.500. [Amahameshingiro y'Uburezi bwa Gikristo]
5
2. UBURYO BUPFUYE BWO
KURAMBAGIZANYA
Kuba imico yanyu itarangwamo gushikama no kwiyanga ni imbogamizi
Ituma mubura ubunararibonye bwa Gikristo butoroshye nk'umusenyi.
Gushikama n’ubunyangamugayo mu migambi bikwiriye kwigwa. Iyo mico
ni ingenzi cyane kugira ngo habeho imibereho ya Gikristo igera ku ntego.
Niba mu bugingo bwawe uri inyangamugayo ntabwo uzateshurwa mu nzira
itunganye. Nta mpamvu n'imwe izaba ihagije kugira ngo igukure mu
murongo ugororotse w'inshingano yawe. Uzaba indahemuka n’umunyakuri
ku Mana. Ibyo urukundo n'amarangamutima bisaba ndetse n'ibyifuzo
bikomoka mu bucuti, ibyo byose ntibizaguteshura mu kuri no mu
nshingano yawe. Ntabwo inshingano ufite uzazigurana kumvira
amarangamutima.
Musaza wanjye, niba ureherezwa cyane komatanya ubuzima bwawe
n’umukobwa udafite ubunararibonye, akaba mu by'ukuri nta burere afite
ku byerekeye inshingano zisanzwe kandi zifatika zo mu buzima bwa buri
munsi, uri gukora ikosa. Ariko uko kubura bene ubwo burere ni akantu gato
ubigereranyije n'ubujiji afite ku byerekeye inshingano afite ku Mana. Ntabwo
yigeze abura umucyo; yagiye agira amahirwe mu by'iyobokamana, nyamara
ntabwo yigeze asobanukirwa ubunyacyaha bwe igihe adafite Kristo.

1.

Niba mu rukundo rwawe rw'agahararo ushobora gusiba kenshi


amateraniro yo gusenga aho Imana ihurira n'ubwoko bwayo, ukabikorera
kugira ngo wishimire kuba uri kumwe n'umuntu udakunda Iman.a kandi
utajya akururwa n'imibereho ya Gikristo, mbese ushobora ute kwitega ko
Imana izahira uwo mubano wanyu?
. Ntugahubuke. Gushyingiranwa imburagihe bikwiriye kurwanywa. Niba
umusore cyangwa inkumi batubaha ibyo Imana isaba, niba bananirwa
kumvira ibisabwa bibomatanya n’iyobokamana, hazabaho akaga k’uko
batazafata uko bikwiriye ibyo umugabo cyangwa umugore asaba.
Akamenyero ko kuba akenshi uri kumwe n’uwo wahisemo, kandi na none
ibyo bigakorwa uvogereye amahirwe y’iby'umwuka ndetse n'amasaha yawe
yo gusenga, bene ibyo biteza akaga. Uri gushyigikira Igihombo udashobora
gukuraho.

6
Ingeso yo kugorobereza nijoro yabaye akamenyero, nyamara ntabwo
ishimisha Imana, ndetse n'iyo mwembi mwaba muri Abakristo. Ayo
masaha adakwiriye yangiza ubuzima, atuma ubwenge budashobora
gukora inshingano z'umunsi ukurikiyeho, kandi icyo ni ikibi.Musaza
wanjye, niringira ko uzajya wiyubaha bihagije ku buryo wirinda bene
uko kurambagiza. Niba uhanze amaso yawe icyubahiro cy'Imana,
uzagenda wigengesereye. Ntabwo uzigera wemera ko amarangamutima
y'iteshamutwe rishingiye ku rukundo akugira impumyi ku buryo
udashobora gusobanukirwa neza ibyo Imana igusaba nk'umukristo.1

2.

Gushyingiranwa imburagihe ntibikwiriye gushyigikirwa. Isano ikomeye


cyane nk'iyi yo gushyingiranwa kandi igira ingaruka zigera kure cyane
ntikwiriye kwinjirwamo ihubukiwe nta myiteguro ihagije ibayeho, kandi
na mbere y'uko imbaraga z'ubwenge n'iz'umubiri zitera imbere bihagije.2

1 Testimonies for the church," Vol.3, pp.44, 45 [Ibihamya by'Itorero]


2 Ministry of Healing, p.358. [Rengera Ubuzima]

7
3. GUSHYINGIRANWA
N’ABATIZERA
Muvandimwe nkunda; namenye iby'umugambi ufite wo gushyiranwa
n’umuntu mudahuje kwizera, kandi nterwa ubwoba n'uko utagenzuranye
Ubushishozi iyi ngingo ikomeye. Mbere yo gutera intambwe izazana
ingaruka ku buzima bwawe bwose bwo mu gihe kizaza, ndaguhendahendera
Kwita kuri iyo ngingo wigengesereye kandi usenga. Mbese aho iyo sano
nshya winjiyemo izaba isoko y’umunezero nyakuri? Mbese izagufasha mu
buzima bwawe bwa Gikristo? Mbese iyo sano izashimisha Imana? Mbese
urugero utanze nta makuba arurimo ku buryo nabandi barukurikiza?

1.
Mbere y'uko arambura ikiganza cye akemera gushyingirwa,
umukobwa wese akwiriye kwibaza niba uwo agiye gufatanywa na we mu
buzima bwe bwose akwiriye. Akwiriye kwibaza ati: 'Mbese yaranzwe na
mibereho ki mu gihe cyashize? Mbese imibereho ye iratunganye?
Mbese urukundo angaragariza ni urukundo nyarwo, kandi
rukomeye cyangwa ni amarangamutima asanzwe? Mbese uwo
musore afite imico izashimisha .umugore we?

Mbese uwo mukobwa azashobora kubonera amahoro


n'ibyishimo nyakuri mu rukundo rw'uwo ashaka gushyingiranwa na we?
Mbese uwo mukobwa azakundirwa kugumana uburenganzira bwe bwite
bwo gutekereza no gukora, cyangwa se imitekerereze ye n'umutimanama
we bigomba kuzegurirwa gutegekwa n'umugabo we? Nk'umwigishwa wa
Kristo, ntabwo ari uwe ngo yigenge, kuko yaguzwe igiciro. Mbese ashobora
kubaha ibyo Umukiza amusaba akabirutisha ibindi byose? Mbese umubiri
n'ubugingo, intekerezo n'ibyo agambirira bizarindwa bibe bitunganye
kandi byera? Ibi bibazo bifite umwanya ukomeye cyane ku mibereho myiza
y'umugore wese ushaka kugira uwo bashyingiranwa.
Iyobokamana rirakenewe mu muryango kandi ni ryo ryonyine
rishobora gukumira ibibi bikomeye cyane bikunze gutuma imibereho yo
gushyingiranwa isharirira abashyingiranwe. Aho Kristo aganje akahabera
umwami, ni ho honyine hashobora kuba urukundo rwimbitse, urukundo
nyakuri kandi rutikanyiza. Ubwo ni bwo ubugingo buzomatana n’ubundi,
kandi abo bombi bashyingiranwe ntibabusanye. Abamarayika b’Imana
bazaba abashyitsi muri uwo muryango, kandi umwanya wera bazagira wo

8
gusengera hamwe buri mugoroba uzeza icyumba cy'abashakanye. Irari
n'iruba bitesha agaciro ntibizahabwa icyicaro. Ibitekerezo bizerekezwa
hejuru ku Mana; kandi urukundo rwo mu mutima ruzerekezwa kuri Yo.

2.
Umutima wifuza cyane gukundwa, ariko uru rukundo ntirukomeye
bihagije, ntirutunganye kandi si urw'agaciro bihagije ku buryo rwakuzura mu
mwanya w'urukundo rwa Yesu Kristo.Umugore ashobora kubonera ubwenge,
imbaraga n'ubuntu mu Mukiza we gusa ari nabyo bimubashisha guhangana
n'ibimuhagarika umutima, inshingano ndetse n'imibabaro byo mu buzima.
Akwiriye kugira Kristo imbaraga ze n'umuyobozi we. Mureke umugore
yiyegurire Kristo mbere y'uko yiha indi ncuti iyo ari yo yose yo ku isi, kandi ye
kugira isano n'imwe yinjiramo ishobora kubangamira isano afitanye na Kristo.
Ababona umunezero nyakuri bagomba kugira umugisha w'ijuru uba ku byo
batunze n'ibyo bakora byose. Kutumvira Imana ni byo byuzuza umubabaro
ukomeye mu mitima myinshi n'ingo nyinshi. Muvandimwe wanjye, keretse
gusa niba ushaka urugo rutazigera rurangwamo umucyo igihe umwijima
utamurutse, naho ubundi ntuzigere wifatanya n'umwanzi w'Imana,
Nk'umuntu witeze kuzahurira n’aya magambo mu rubanza,
ndaguhendahendera gutekereza ku ntambwe ushaka gutera. Ibaze uti,
"Mbese umugabo utizera ntazateshura ibitekerezo byanjye kuri Yesu?
Mbese aho ntakunda ibimunezeza kurusha uko akunda Imana; mbese
aho ntazanshora mu kwishimira ibimushimisha ubwe" Inzira igana ku
bugingo buhoraho irimo ibirushya kandi irakukumuka. Ntugafate indi
mitwaro wiyongerera igamije gukereza urugendo rwawe ...
Ndashaka kukuburira akaga ufite amazi atararenga inkornbe. Utega
amatwi amagambo aryohereye kandi anejeje, bityo bikagutera kwizera
ko ibintu byose bizagenda neza. Nyamara ntabwo usoma impamvu
zihishe inyuma z'utwo tugambo turyohereye. Ntubwo ushobora kubona
ubugome bwimbitse buhishwe mu mutima, Ntabwo ushobora kureba
hirya y'ibiba ngo ubashe kumenya imitego Satani ari gutega ubugingo
bwawe. Ashaka kugushora mu nzira izatuma bimworohera kukurasa
imyambi ye y'ibigeragezo, Ntuzigere umuha urwaho na ruto. Mu gihe
Imana igenderera imitima y'abagarugu bayo, Satani na we akorera mu
batumvira. Nta mushyikirano uba hagati ya Kristo na Beliyali. Abo bornbi
ntibashobora kumvikana. Kwifatanya n'utizera ni ukwishyira ku rubuga rwa
Satani. Utera agahinda Mwuka w'Imana kandi ukivutsa uburinzi bwayo.
Mbese wakwihanganira guhangana n'ibyo byago bikugarije mu kurwana
urugamba rw'ubugingo buhoraho?

3.
Ushobora kuvuga uti:. "Nyamara rero namaze gutanga isezerano,
none se ubu nshobora kwisubiraho! Ndagusubiza nti, "Niba waratanze

9
isezerano mu buryo bunyuranyije n'Ibyanditswe Byera, kora ibishoboka
byose urireke udatindiganyije, kandi wicishe bugufi imbere y'Imana wihane
urukundo rw'agahararo rwaguteye gutanga iryo sezerano uhubutse utyo.
Kubwo kubaha Imana, ibyiza kuruta ni uko wakwica bene iryo sezerano
aho kurikomeza ngo bigutere gusuzuguza Umuremyi wawe.
Ibuka ko ufite ijuru ugomba gutsindira, hakaba n'inzira ngari igana ku
kurimbuka ugomba kwirinda. Icyo Imana ivuze aba ari icyo ntigikuka.
Igihe yabuzaga ababyeyi bacu ba mbere kurya ku mbuto z'igiti cy'ubwenge,
kutumvira kwabo kwakinguye amarembo y'umwuzure w’umuvumo
usandara ku isi yose. Nitugenda duteye Imana umugongo na Yo izatureka.
Inzira imwe rukumbi twakurikira ni ukumvira ibyo idusaba byose tutitaye
ku cyo byadusaba cyose. Ibyo idusaba byose bishingiye ku rukundo rwayo
n'ubwenge bwayo bitagerwa.

4.

Ibyiza mu muryango mugari w'abantu kimwe n'inyungu ihanitse


abanyeshuri bagira, bisaba ko batagerageza guhitamo uwo bazabana mu
buzima mu gihe imico yabo ubwabo itaratera imbere, ngo babe baciye
akenge mu mitekerereze yabo, ndetse n'igihe batitabwaho n'ababyeyi kandi
ngo babayobore1 ...
Abashaka gukingira urubyiruko ngo rutagwa mu bishuko kandi bagashaka
kurutegurira kuzaba ingirakamaro mu buzima baba bakora umurimo
mwiza. Dushimishwa no kubona mu kigo icyo ari cyose cy’uburezi
harimo kuzirikana akamaro ko kwifata uko bikwiriye ndetse
n'ikinyabupfura ku rubyiruko. Ndasaba ngo umuhati w'abarezi nk'abo
uzagere ku ntsinzi. 2

1
Testimoniesfor the Church," Vol.5, pp.361-365. [lbihamya by'Itorero]
2
Fundamentals ofChristian Education,"pp. 62, 63. [Amahameshingiro y'Uburezi bwa Gikristo]

10
11
4. INAMA NO KUYOBORWA
BIRAKENEWE
Muri iyi minsi y'akaga no gusayisha mu bibi, urubyiruko rwugarijwe
n'ibigeragezo n'ibishuko byinshi. Benshi baravugama bagana ku cyambu
kiriho amakuba. Bakeneye umusare ubayobora; nyamara ibyo kwemera
umufasha bakeneye cyane babigira urw'arnenyo. Bibwira ko bashoboye
kwiyoborera ubwato bwabo, bityo ntibabona ko bwenda gusekura
igitare gihishe gishobora guteza kumeneka k'ubwato bwabo bwo
kwizera n'umunezero. Batwawe ingamira n'ingingo yo kurambagiza no
gushyingiranwa, kandi umutwaro w'ingenzi ubaremereye ni ukwishakira
inzira yabo bwite. Muri ibi, ari nacyo gihe cy'ingenzi cyane mu mibereho
yabo, bakeneye umujyanama utibeshya, bakeneye umuyobozi utayobya.
Uyu muyobozi bazamubona mu ijambo ry'Imana. Keretse gusa nibaba
abigishwa b'iryo jambo badakebakeba, naho ubundi bazakora amakosa
akomeye azangiza umunezero wabo n'uw'abandi, haba muri ubu buzima
bwa none n'ubwo mu gihe kizaza.
Abasore benshi bafite umwuka w'ubuhubutsi no kuba intumva. Ntabwo
bumviye inama nziza y'ijarnbo ry'Imana, Ntabwo barwanye n'inarijye
ngo bagere ku ntsinzi ikomeye; bityo ubwibone bwabo no kudaca bugufi
kwabo byabateshuye mu nzira yo gusohoza inshingano yabo no kumvira.
Ncuti basore, musubize amaso inyuma murebe mu mibereho yanyu y'igihe
cyashize, maze mugenzurire imigendere yanyu mu mucyo w'ijambo
ry'Imana mutihenda. Mbese mwaba mwaritaye ku nshingano mufite ku
babyeyi banyu Bibiliya ibategeka? Mbese nyoko wakwitayeho kuva uri
uruhinja waba waramufashe neza mu bugwaneza n'urukundo, Mbese waba
waritaye ku byo yifuza, cyangwa waba warazaniye umutima we umubabaro
nagahinda kubwo gukora ibyifuzo byawe bwite n'imigarnbi yawe? Mbese
ukuri uvuga witirirwa kwaba kwarejeje umutima wawe, kukoroshya kandi
kukiganzura ubushake bwawe? Niba atari ko bimeze, ufite umurimo
wihutirwa ugomba gukora kugira ngo ukosore amakosa y'igihe cyashize.

1.
Bibiliya itanga urugero rutunganye rw'imico, Iki gitabo cyera,
cyahumetswe n'Imana kandi cyanditswe n’abantu bera, ni umuyobozi
utunganye mu bibaho byose mu buzima. Ishyira ahagaragara inshingano

12
z'abato n'iz'abakuze. Bibiliya nigirwa umuyobozi w'ubuzima bw'umuntu,
inyigisho zayo zizayobora ubugingo zibwerekeza mu ijuru. Izakuza
intekerezo, itunganye imico, kandi iheshe umutima amahoro n’ibyishimo.
Nyamara benshi mu basore bahisemo kwibera abajyanama babo bwite,
kandi ibyabo babyigenzereza uko bumva. Bene abo bakeneye kwiga biruseho
ibyo Bibiliya yigisha. Mu biyanditswemo bazasangamo inshingano bafite ku
babyeyi babo n’abavandimwe babo mu kwizera. Itegeko rya gatanu riravuga
riti: "Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana
yawe iguha" Twongera gusoma ngo, "Bana, mujye mwumvira ababyeyi
banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye” Abefeso 6: 1.
Kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko turi mu minsi ya nyuma, ni uko
abana basuzugura ababyeyi babo, bakaba ari indashima kandi batera. Ijambo
ry'Imana ryuzuye amategeko n'inama bidusaba kubaha ababyeyi. Bibiliya
iha abakiri bato inshingano yo gukunda no gukundwakaza ababayoboye
mu myaka y'ubuto bwabo, n’igihe bari bamaze kubyiruka ndetse n'igihe
bari bamaze kuba abagabo n'abagore ariko muri iki gihe akaba ari ho
noneho bishingikirijeho cyane kuboneraho amahoro n'umunezero. Kuri iyi
ngingo Bibiliya ivuga yeruye; nyamara inyigisho zayo zagiye zirengagizwa
bikomeye.
Abakiri bato bafite amasomo menshi bagomba kwiga, kandi isomo
ry'ingenzi kuruta andi bagomba kwiga ni ukwimenya ubwabo. Bakwiriye
kugira ibitekerezo bitunganye ku byerekeye inshingano bafite ku babyeyi
babo n'ibyo bagomba kubakorera, kandi bagomba kwigira ubudasiba mu
ishuri rya Kristo, bakiga kuba abagwaneza kandi boroheje mu mutima.
Nubwo bagomba gukunda no kubaha abayeyi babo, bakwiriye no kubaha
ibitekerezo by'abantu bafite ubunararibonye bamenyanira nabo mu itorero.

2.
Umusore wishimira kubana n'umukobwa kandi bakagirana ubucuti
butazwi n'ababyeyi b'uwo mukobwa, ntabwo aba yitwaye bya Gikristo
kuri uwo mukobwa ndetse no ku bayeyi be. Kubwo kujya bahanahana
amakuru kandi bagahura mu ibanga, uwo musore ashobora kwigarurira
intekerezo z'uwo mukobwa; ariko mu kugenza atyo ntabwo ashobora
kugaragaza kwa kwiyubaha n'ubunyangamugayo byo mu bugingo
bigomba kuranga umwana w'Imana wese. Kugira ngo bagere ku migambi
yabo, ntabwo bakorera mu kuri no mu mucyo kandi ntibakurikiza urugero
rwa Bibiliya, ndetse baza kugaragaza ko atari abanyakuri ku babakunda
n'abagerageza kubabera abarinzi b'indahemuka, Ukubana k'umuhungu
n'umukobwa nk'umugabo n'umugore binyuze mu nzira nk'izo ntiguhuje
n'ijambo ry'Imana. Umuhungu wateshura umukobwa ku nshingano
ye, agashyira urujijo mu ntekerezo ze ku byerekeye amategeko y'Imana
asobanutse neza kandi atuganye yo kumvira no kubaha ababyeyi be, bene
uwo ntabwo ari wa wundi uzaba indahemuka ku nshingano zijyana no
gushyingiranwa.

13
Hari ikibazo cyabajijwe ngo, "Umusore azeza inzira ye ate?" Hatanzwe
igisubizo ngo, "Azayejesha kuyitondera nk'uko ijambo ryawe ritegeka,"
Zaburi 119:9. Umusore ugira ijambo ry'Imana umuyobozi we, ntabwo
ashobora kwibeshya inzira y'ibyo agomba gukora ndetse n'inzira itekanye.
Kiriya gitabo cyuje imigisha kizamwigisha kurinda ubupfura bwo mu
mico ye, kimwigishe kuba umunyakuri, no kwirinda uburiganya. Urutoki
rw'Imana ni rwo rwanditse ku bisate by'amabuye ngo, "ntukibe" ariko se ni
ubujura bungahe buhishwe bwo kwiba amarangamutima y'abandi bukorwa
kandi bugatangirwa inzitwazo.
Kureshya kurimo gushukana gukomeza gukorwa, guhanahana
amakuru nabyo birakorwa kugeza ubwo urukundo rw'umuntu udafite
ubunararibonye kandi utazi iyo biva n'iyo bijya rugera aho rukurwa ku
babyeyi maze rugashyirwa ku muntu ugaragariza mu mikorere ye ko yari
adakwiriye kwegurirwa urwo rukundo rw'uwo mukobwa. Bibiliya iciraho
iteka uburiganya bw'uburyo bwose, kandi igasaba ko uko ibintu byaba
bimeze kose habaho gukora ibitunganye. Umuntu ugira Bibiliya umuyobozi
w'ubusore bwe kandi akayigira umucyo umurikira inzira ye, azumvira
inyigisho zayo mu bintu byose. Ntabwo azica n'akanyuguti kamwe cyangwa
agace gato k'itegeko kugira ngo akunde asohoze umugambi we uwo ari wo
wose nubwo byaba bimusaba kwitanga bikomeye. Niba yizera Bibiliya, azi
neza ko naramuka atandukiriye akava mu nzira yo gukiranuka nta mugisha
w'Imana azagira. Nubwo yagaragara ko ahiriwe by'igihe runaka, byanze
bikunze azasarura imbuto z'ibikorwa bye.
Umuvumo w'Imana uzagera ku bantu benshi barema ubucuti
bw'imburagihe kandi mu buryo budakwiriye bukorwa muri iki gihe isi
igezemo. Iyaba Bibiliya itarasubije bene ibi bibazo ngo ibitangeho umucyo,
ubwo intambwe abasore benshi bo muri iki gihe batera bifatanya yagira
urwitwazo kurushaho. Ariko ibyo Bibiliya isaba ntabwo ari amategeko
y'igice. Asaba kugira ibitekerezo, amagambo n'ibikorwa bitunganye rwose.
Turashimira Imana ko ijambo ryayo ari umucyo umurikira inzira ducamo
kandi ko nta muntu n'umwe wayoba inzira akwiriye kunyuramo. Kurondora
ibyanditswe muri yo no kumvira inama zayo abasore bari bakwiriye
kubigira umurimo wabo kuko hari amakosa ababaje cyane akorwa iteka
bitewe no gutandukira amahame yayo.

3.
Niba hari ingingo ikwiriye kwiganwa umutuzo mu ntekerezo nta
no gufata imyanzuro ishingiye ku marangamutima, ni ingingo yo
gushyingirwa. Niba hari igihe Bibiliya iba ikenewe nk'umujyanama, ni
mbere yo gutera intambwe yo gufatanyiriza abantu babiri hamwe ngo
babane ubuzima bwose. Ariko umwuka uganje muri rusange ni uko
usanga amarangamutima ari yo aba umuyobozi ku byerekeye iyi ngingo;
kandi akenshi urukundo rw'agahararo ni rwo ruganza kandi rukajyana
ku irimbukiro nta kabuza. Aha ni ho abasore bagaragariza ubwenge buke

14
Ugereranyije n'izindi ngingo. Aha ni ho banga kugirwa inama. Ingingo yo
gushyingiranwa isa n'aho ifite imbaraga ibatwara ibitekerezo ikabategeka.
Ntabwo biyegurira Imana. Ibitekerezo byabo biraboshywe, bityo bagatera
intambwe bajya mbere rwihishwa basa naho batinya ko imigambi yabo
yakomwa mu nkokora n'undi muntu.
Uburyo kurambagizanya no gushyingiranwa mu ibanga kandi mu
buryo bufuditse bikorwa nibwo ntandaro y’imibereho mibi bikabije, kandi
ingaruka zabyo zuzuye zizwi n’Imana yonyine. kuri uru rutare niho abantu
ibihumbi byinshi bagiye bamenera ubwato bw’ubugingo bwabo. Abavuga
ko ari Abakristo bafite imibereho irangwa n'ubunyangarnugayo bukomeye
kandi basa n'abita cyane ku yindi ngingo yose, aha ho bahakora amakosa ateye
ubwoba. Bagaragaza ubushake butanyeganyezwa bwa bundi umutimanama
udashobora guhindura. Batwarwa cyane n’amarangamuttma ya kimuntu
ndetse n'imbaraga zibakoresha batabitekerejeho ku buryo batagira icyifuzo
cyo gusoma Bibiliya no kugirana n'Imana umubano wimbitse.
Satani azi neza abo ahanganye nabo, kandi agaragariza ubwenge bwe
bwa kidayimoni mu bikoresho bitandukanye kugira ngo agushe mu
mutego ubugingo bw'abantu abarimbure. Yitegereza intambwe yose iterwa,
kandi agatanga ibitekerezo bimwe ndetse akenshi ibyo bitekerezo bye ni
byo bikurikizwa aho gukurikiza inama itangwa n'ijambo ry'Imana. Uru
rushundura ruboshywe neza ariko rwa kirimbuzi rwateguranwe ubuhanga
kugira ngo rufate abasore n'abanyamakenga make. Akenshi uyu mutego
ushobora kwiyoberanya witwikiriye umucyo; ariko abo ufata baracengera
bakawusohokamo bafite umubabaro mwinshi. Umusaruro uvamo ni uko
tubona ukwangirika kw'inyokomuntu ahantu hose.

4.
Mbese urubyiruko rwacu ruzamenya ubwenge ryari? Mbese bizatwara
igihe kingana iki uyu murimo ukomeza gukorwa? Mbese abana bazajya
bagisha inama ibyifuzo byabo n'ibyo barangamiye birengagije inama
n'imitekerereze by'ababyeyi babo? Bamwe basa rwose n'abadashaka
gutekereza ku byifuzo by'ababyeyi babo cyangwa ibyo bashaka, ndetse
ntibashaka no kwita ku mitekerereze y'ababyeyi bafite ubunararibonye.
Kwikunda kwakinze umuryango w'urugi rw'imitima yabo rugana
ku rukundo bakunda ababyeyi babo. Intekerezo z'abasore zikwiriye
gukangurwa ku byerekeye iyi. ngingo? Itegeko rya gatanu ni ryo tegeko
ryonyine ririmo isezerano: ariko ntirihabwa uburemere bwaryo, ndetse
rihinyurwa n’ibyo umusore wakunze undi aba asaba. Guha agaciro gake
urukundo rwa nyoko wakubyaye no gusuzugura uburyo so akwitaho ni
ibyaha biri imbere y'amazina y'abasore benshi. '
Rimwe mu makosa akomeye cyane ajyana n'iyi ngingo ni uko abasore
ndetse n'abadafite ubunararibonye usanga bumva urukundo rwabo
nta kigomba kuruhungabanya, ku buryo nta kigomba kwitambika mu
gukundana kwabo. Niba harigeze habaho ingingo ikeneye kugenzuranwa

15
ubushishozi mu mpande zose, ni iyi ngingo. Ni ingenzi gufashwa
n’ubunararibonye bw’abandi no kugenzurana ubushishozi n'umutuzo iyi
ngingo ku mpande zombi. Iyi ni ingingo umubare munini cyane w'abantu
badaha uburemere bwayo.
. Mugishe inama Imana n’ababyeyi banyu bubaha Imana, kandi mubagire
incuti zanyu. Musengere iyo ngingo kenshi. Mushyire ku munzani
amarangamutima yose, kandi mugenzure iterambere ryose ry'imico y'uwo
mutekereza komatanya ubuzima bwanyu na we. Intambwe mugiye gutera
ni intambwe y’agaciro gakomeye mu buzima bwanyu, bityo ntimukwiye
kuyitera muhubutse. Nubwo mukwiriye gukunda, ntimugakunde buhumyi.
Mugenzurane ubushishozi murebe niba imibereho yanyu yo
gushyingiranwa izaba imibereho inejeje, cyangwa se niba izarangwamo
kubusanya rwose kandi igatera agahinda. Nimwibaze ibibazo nk'ibi ngo,
"Mbese uku gufatanywa kuzamfasha gukomeza urugendo nerekeza mu
ijuru?" Mbese kuzongera urukundo nkunda Imana? Mbese kuzagura
urubuga rwanjye rwo kuba ingirakamaro muri ubu buzima? Nutekereza
kuri ibi ugasanga nta ngorane zibirimo, uzatere intambwe ujye mbere ufite
kubaha Imana.
Nyamara nubwo mwaba mwaramaze gufata umwanzuro mukemeranwa
kuzabana ariko utarasobanukirwa neza n'imico y'uwo ugambiriye
komatanywa na we, ntugatekereze ko ibyo wemeye bituma biba ngombwa ko
utanga indahiro maze mugashyingiranwa, kandi ngo womatanye ubuzima
bwawe n'uwo udashobora gukunda no kubaha. Ujye witondera kugira
amasezerano afite ikigombero; ahubwo ibyaba byiza ndetse kurutaho,
ni uko wakwica ayo masezerano mbere yo gushyingiranwa kuruta uko
mwatandukana nyuma nk'uko benshi bagenza.

5.
Urukundo nyakuri ni nk'igihingwa gikwiriye kwitabwaho. Mbere
y'uko yemera kwegurira undi urukundo rwe, nimutyo umukobwa wifuza
gushyingiranwa kuzamuhesha amahoro n’ibyishimo, ndetse akaba ashaka
gucika amakuba n’imibabaro byo mu gihe kizaza yibaze ati: Mbese
umukunzi wanjye yaba afite nyina? Mbese imico ye yaba imeze ite? Mbese
uyu muhungu yaba azirikana inshingano afite kuri nyina umubyara?
Mbese yaba yita ku byo yifuza n’ibyamunezeza? Niba atubaha nyina kandi
ntamwumvire, mbese azubaha umugore we, amukunde, amugaragarize
ineza no kumwitaho? Mbese urukumbuzi n'agahararo ko gushyingiranwa
nibishira, aho azakomeza kunkunda? Mbese azihanganira amakosa yanjye
cyangwa azajya ampinyura gusa! anyishongoreho kandi antwaze igitugu?
Urukundo nyakuri ruzirengagiza amakosa menshi: kandi urukundo
ntiruzayitaho''

16
Abasore hafi ya hose biringira cyane imbaraga ibasunikira kugira icyo
bakora badatekereje. Ntabwo bari bakwiriye kwitanga ngo bashyingirwe
babyoroheje cyane, cyangwa ngo batwarwe mu buryo bworoshye cyane
n'ishusho y'inyuma yumukunzi wabo. Kurambagizanya nkuko gukorwa
muri iki gihe, usanga ari umugambi w’ubunganya n’uburyarya umwanzi
w'ubugingo agomba gukoresha cyane kurusha uko Uwiteka awukoresha.
Niba hari aho gukoresha umutimanama neza biba bikenewe nta haruta aha.
Ariko ukuri ni uko umutimanama ukoreshwa gake cyane muri iki kibazo.
Iyaba abana bamenyeranaga n’ababyeyi babo, iyaba ari bo babitsaga
amabanga yabo kandi akaba aribo batura ibibashimisha n’ibibababaza
bakwirinda ibyari kuzabatesha umutwe byinshi mu gihe kizaza. Mu gihe
bahagaritswe umutima no kumenya icyiza bakora, nimutyo icyo kibazo
bagishyire imbere y'ababyeyi babo nk'uko bakibona, maze babagishe inama.
Mbese ni bande baba batekereza neza ku buryo batahura akaga abana bafite
nk’ababyeyi bubaha Imana? Mbese ni nde ushobora gusobanukirwa neza
kamere n’amarangamutima byabo nk'ababyeyi babo?
Ku bana b'Abakristo nyabo, urukundo bakunda ababyeyi bubaha Imana
ndetse no kwemerwa nabo bazabirutisha imigisha yose yo ku isi. Ababyeyi
bashobora kubabarana n'abana babo mu bibababaza, kandi bakabasengera
ndetse bakanafatanya nabo gusenga kugira ngo Imana ibakingire kandi
ibayobore. Hejuru y'ibintu byose, bazabereka incuti yabo itigera ihemuka
kandi akaba n'Umujyanama wabo, uzumva intege nke zabo. Wa wundi
wageragejwe mu buryo bwose nkatwe ariko ntiyigere akora icyaha, azi
gutabara abageragezwa.

7.
Mu kubana kwanyu, urukundo rwanyu rugomba kuba isoko y'umunezero
hagati yanyu. Buri wese muri mwe agomba gukorera kuzanira mugenzi
we umunezero. Ibi ni byo Imana ibashakaho. Ariko niba mugomba
guhuzwa mukaba umwe, nta n'umwe muri mwe ugomba gutakariza
umwihariko w'ubumuntu bwe muri mugenzi we. Imana niyo ibagize ....
Kubwo kubaho kubw'Imana, ubugingo bw'umuntu buyikunda urukundo
ruhebuje. Mbese urukundo rwanyu ruhebuje mwaba murukunda Kristo
wabapfiriye? Niba ari ko bimeze,urukundo mukundana ruzakurikiza
gahunda y’juru.2

1 Review and Herald, January, 26, 1886. [Urwibutso n’integuza]


2 Testimonies for the Church. Vol.7, pp.45,46. [Ibihamya by‘itorero]
17
5. GUSHYINGIRANWA
IMBURAGIHE
Abahungu n'abakobwa bashyingiranwa urukundo rwabo rutari
rwakura, ibitekerezo bitaragimbuka, amarangamutima yabo atarakomera
kandi ngo agere ku rwego rwo hejuru, maze bakagirana amasezerano
n'indahiro bashyingiranwa babitewe gusa no gutwarwa n'amarangamutima
y'ingimbi n'abangavu ....

1.
Gushyingiranwa kubayeho mu bwana kwagiye akenshi kubyara
imibanire itarangwamo umunezero cyangwa se hakabaho gutandukana
gukojeje isoni. Kubana kwa babiri gukozwe bakiri bato kandi n'ababyeyi
batabyemeye, ni gake cyane kwagiye kuzana umunezero. Urukundo
rwo mu buto rukwiriye gukumirwa kugeza ubwo igihe kizagera maze
imyaka y'ubukure n'ubunararibonye bihagije bikazatuma kubana kwabo
kuba kubahitse kandi gukomeye ku buryo nta cyapfa kubatandukanya.
Abatazifata bazajya mu kaga ko kubaho igihe kirekire nta munezero bafite.
Umuhungu uratageza ku myaka makumyabiri aba afite ibitekerezo nkene
ku muntu wo mu kigero cye ugomba kumubera incuti magara bazabana
mu buzima bwose. Igihe intekerezo zabo ziba zimaze gukura biruseho,
bibona bamaze kwihuza ubwabo ngo babane mu buzima bwose kandi ahari
batarigeze batekereza kubyo kunezezanya. Ubwo nibwo aho kugira ngo
bakore ibishoboka byose ngo banoze umubano wabo, habaho kwitana ba
mwana, ibyuho hagati yabo bikarushaho kwaguka kugeza ubwo buri wese
aba atacyitaye kuri mugenzi we ndetse bakanasuzugurana. Kuri bo, ijambo
umuryango nta kintu cyera bawubonamo. Umwuka wo mu muryango wabo
· wanduzwa n'amagambo atarangwamo urukundo ndetse no gushihurana.1

1 A Solemn Appeal," pp.11,12 (Edition: Signs Publishing Company Limited). [Irarika Rikomeye]

18
19
6. GUSHYINGIRANWA
KURIMO UBWENGE
N’UK’UBUPFAPFA
Gushyingiranwa, imburagihe ni isoko y'ibibi byinshi cyane biriho muri
Iki gihe. Imbaraga z’umubiri ndetse n’iz’ubwenge ntizikomezwa kandi ngo
zitezwe imbere no gushyingiranwa gukozwe abantu bakiri bato cyane. Ku
bijyanye n’yi ngingo usanga abantu bakoresha inyurabwenge ku rwego
ruto cyane. Abasore benshi bakoreshwa n'imbaraga ya kamere ibasunikira
gukora batabitekerejeho. Iyi ntambwe ibazanira ibyiza bikomeye cyangwa
se ikabazanira ibibi, bikaba byababera umugisha mu buzima bwabo bwose
cyangwa se bikababera umuvumo, usanga akenshi bayitera bahubutse
bakoreshejwe n'amarangamutima. Benshi ntibatega amatwi inyurabwenge
yabo cyangwa ngo bumvire amabwiriza ashingiye ku myumvire ya
Gikristo….
Muri iki gihe isi yuzuye amakuba n'ibyaha kandi ni bimwe mu ngaruka
z'uko abantu bashyingiranwa badahuje. Akenshi usanga bitwara amezi
make cyane kugira ngo umugabo n'umugore babone ko badashobora
guhuza; bityo ingaruka ikaba iyo kutumvikana kudashira mu miryango
kandi ari ho hagombye kurangwa urukundo no guhuza biranga ijuru.
Kubwo kutumvikana ku ngingo z'agaciro gake, umwuka wo gusharira
ugenda ukura. Kutumvikana kweruye n'intonganya bizana umubabaro
ukomeye bitavugwa mu muryango, bityo bigatandukanya abagombye
kuba bomatanyijwe n'umurunga w'urukundo. Uko ni ko abantu ibihumbi
byinshi bagiye bigerezaho, haba ku bugingo bwabo no ku mubiri binyuze
mu gushyingiranwa mu bupfapfa, kandi bakaba baroramye mu nzira igana
irimbukiro.

1.
Kwifatanya n’ab'isi ni ikintu giteza akaga. Satani azi neza ko isaha yo
gushyingiranwa kw'abahungu n’abakobwa benshi ishyira iherezo ku mateka
y'imibereho yabo y'iby'idini no ku kuba Ingirakamaro kwabo.Bashobora
kumara igihe runaka bagerageza kurangwa n’imibereho ya Gikristo, ariko
umuhati wabo wose uba uhanganye n’imbaraga ndatsimburwa ku
ruhande ruteganye n’urwo bahagazemo. Rimwe na rimwe bumva bagize
amahirwe yo kuvuga iby’ibyishimo n’ibyiringiro
20
byabo; nyamara mu kanya gato bakumva batagishaka kuganira kuri iyi ngingo
kubera ko baba bazi ko uwo bifatanyije na we mu buzima bwabo bwose
adashishikazwa n’ibyo bavuga.Uko niko Satani agenda ababohesha umugozi
w'ubuhakanyi, kandi kwizera ukuri kw’agaciro kenshi kukagenda gukendera mu
mutima buhoro buhoro.
Kuzirikira abasore mu cyaha ni gahunda Satani yateguye neza kuko
iyo bimeze bityo aba azi neza ko yifatiye umuntu. Umwanzi w'abantu
yuzuye urwango rukomeye yanga umuhati wose wakoreshwa kugira ngo
abasore bagendere mu cyerekezo gitunganye. Yanga ikintu cyose cyatanga
imyumvire itunganye ku byerekeye Imana na Kristo: Imbaraga ze azikoresha
arwanya by'umwihariko abari mu mwanya mwiza wo kuba bakwakira
umucyo uturuka mu ijuru; kuko azi neza ko intambwe iyo ari yo yose batera
bagana mu guhuzwa n'Imana izabaha imbaraga zo gutsinda ibishuko bye.
Yitwara nka marayika w’umucyo agasanga abasore yitwaje ibishuko bye
bireshya, kandi akenshi agera ku ntego ye yo kubigarurira ni ruto ni ruto
akabakura mu nshingano yabo.

2.
Abasore bagenda binjira mu matsinda ya bagenzi babo bashobora
gutuma uko kwifatanya kwabo kuba umugisha cyangwa umuvumo.
Bashobora guhugurana mu mico n'ubwenge, bagakomezanya kandi buri
wese akabera undi umugisha, bakarushaho kunoza imyitwarire, inyifato
n'ubumenyi. Iyo bitabaye bityo, babasha kugaragaza imbaraga ibaca intege
gusa maze bagata ibyiringiro kubwo kwemera kuba abantu batagira icyo
bitaho n'abatiringirwa.

3.
Satani ahora akora ubudacogora kugira ngo atere abasore bataraca
akenge kwihutira gushyingiranwa. Nyamara ni gake cyane twishimira
ugushyingiranwa kubaho muri iki gihe. Igihe kamere yera yo
gushyingiranwa ndetse n'ibyo gusaba byumvikanye, uko gushyingiranwa
kuzemerwa n'Ijuru, bityo umusaruro uzaba umunezero ku bashyingiranwe
bombi, kandi Imana nayo izahabwa ikuzo ...
Iyobokamana nyakuri rizahura intekerezo rikazigeza mu mwanya
wo hejuru, rikanoza ibishimisha umuntu, rikeza imitekerereze ye, kandi
rigatuma nyiraryo agira ubutungane n'imbaraga zihindura bitangwa
n’ijuru.Rituma abamarayika barushaho kumwegera, kandi rikarushaho
kugenda rimutandukanya n'umwuka n'imbaraga ihindura by'isi.1

1 Testimonies for the Church," Vol.2, pp.252, 253 [Ibihamya by’itorero]

21
4.
Satani akora ubudacogora kugira ngo arehereze abantu badakwiranye
rwose gufatanyiriza hamwe inyungu zabo. Yishimira cyane gukora uyu
murimo kuko kubwawo ashobora guteza umuryango wa muntu umubabaro
ukomeye n'akaga kurusha uko yabigeraho akoresheje ubucakura bwe mu
bundi buryo.2

2 Testimonies for the Church," Vol.2, p.248. [Ibihamya by'itorero]

22
23
7. GUSHYINGIRWA NO
GUSHYINGIRA
Imana yashyize abantu mu isi, kandi bafite uburenganzira bwo kurya,
kunywa, gucuruza, gushyingiranwa no gushyingira; ariko biba byiza iyo ibyo
bintu bikozwe mu kubaha Imana. Dukwiriye kuba muri iyi si tuzirikana isi
izahoraho. Icyaha gikomeye cyabayeho mu gushyingiranwa ko mu minsi ya
Nowa, cyabaye icy'uko abahungu b'Imana barongoye abakobwa babantu.
Abavugaga ko bazi Imana kandi ko bayubaha bifatanyije nabari banduye mu
mitima; kandi barongoraga abo bashatse bose nta kuvangura. Hariho benshi
muri iki gihe cyacu badafite ubunararibonye bwimbitse mu byo kwizera
bazakora rwose ibisa n'ibyakorwaga mu minsi ya Nowa. Bazashyingiranwa
hatabayeho kugenzurana ubushishozi no gusenga. Benshi barahira indahiro
zera nta kubitekerezaho nk'uko bagenza igihe binjiye muri gahunda
z'ubucuruzi, urukundo nyakuri si rwo ruba intandaro yo komatanywa kwabo.

1.
Igitekerezo cyo gushyingiranwa gisa n'igifite imbaraga iroga igatwara
intekerezo za benshi mu basore. Abantu babiri barahura bakamenyana;
bagakundana by'agahararo, maze intekerezo zabo zose zigatwarwa rwose.
Ubwenge bwabo buhinduka impumyi, kandi gushyira mu gaciro kwabo
kukavaho. Bene abo ntibazumvira inama n'imwe bagirwa cyangwa ngo
bumvire ubuyobozi ubwo ari bwo bwose, ahubwo batsimbarara mu nzira
bishakira batitaye ku ngaruka bizazana.
Nk'uko bigenda ku ndwara y'icyorezo, cyangwa indwara yandura igomba
gukora ibyayo, urukundo rw'agahararo ni rwo ruba rubatwara. Ikindi
kandi biba bisa rwose n'aho nta kintu kibaho cyaruhagarika. Bishoboka
ko haba hariho abantu babakikije babona ko abo bombi baramutse
bashyingiranwe kubana kwabo gushobora kuzababyarira umubabaro mu
buzima bwabo bwose. Nyamara kubinginga no kubahendahenda birakorwa
bikaba iby'ubusa. Bishoboka ko kubw'uko kubana kwabo usanga kuba
ingirakamaro k'umwe Imana yari kuzahera umugisha mu murimo wayo
kwazagwabira cyangwa se kugatsembwa. Nyamara inama bagirwa n'ibyo
bemezwa byose ntibabyumvire.

Ibishobora kuvugwa n’abagabo n’abagore bafite ubunararibonye ntacyo


byose bitanga maze ugasanga [gushaka] guhindura icyemezo ibyifuzo

24
byabo byaberekejeho biba iby'ubusa. Bazinukwa amateraniro yo gusenga
ndetse n'ikindi kintu cyose cyerekeye iyobokamana. Usanga buri wese
yaratwawe n'undi rwose, bityo inshingano z'ibyo bagomba gukora mu
buzima zikirengagizwa nk'aho ari ingingo zivuga iby’agaciro gake. Buri
joro, abo basore bageza igicuku kinishye baganira. Baba baganira se ku
ngingo zikomeye kandi z'agaciro? Ashwi da! Ahubwo baba baganira ku
bintu by'ubupfapfa bitagira umumaro.

2.

Abamarayika ba Satani bahora bari maso bitaye ku bamara umwanya


munini w'ijoro barambagizanya. Iyaba amaso yabo yahumukaga, babona
umumarayika yandika amagambo bavuga n'ibikorwa byabo. Barenga ku
mategeko y'ubuzima ndetse n'ayo kwifata. Byaba byiza kurushaho baramutse
baretse amwe mu masaha bamara barambagizanya mbere yo gushyingiranwa
bakayazigamira kuzayakoresha igihe bazaba barashyingiranwe. Nyamara
ikiri rusange ni uko usanga gushyingiranwa gushyira iherezo ku rukundo
rwimbitse rugaragazwa mu minsi yo kurambagizanya!
Muri iki gihe cyo kwangirika kw'imicombonera, ayo masaha y'amajoro
bamara biyandarika bagamije gushimisha umubiri akenshi aganisha
ku kubarimbura bombi. Igihe abagabo n'abagore biyandaritse Satani
arishima cyane naho Imana igasuzuguzwa. Izina ryiza ry'icyubahiro
rihindurwa ubusa bitewe n'umwuka w'uru rukundo rw'agahararo, kandi
gushyingiranwa kw'abantu nk'abo ntigushobora gukorwa kwemewe
n'Imana. Baba bashyingiranwe bitewe n'uko bakoreshejwe n'iruba, bityo
agahararo ko gushyingiranwa kwabo kashira bagatangira gusobanukirwa
neza n'ibyo bakoze. Mu gihe cy'amezi atandatu barahiriye kubana,
amarangamutima bagiriranaga aba yamaze guhinduka. Muri iyo mibereho
yo kuba barashyingiranwe ni ho buri wese muri bo aba yamenyeye
imico y'uwo yahisemo ngo babane. Buri wese muri bo atahura inenge
zitagaragaraga muri cya gihe cy'ubuhumyi no guta umutwe cyaranze kwa
kwifatanya kwabo kwabanje. Amasezerano batangiye ku ruhimbi ntaba
akibafatanya. Kubera gushyingiranwa hutihuti kubaho no mu bwoko
kw'Imana ubwabwo, usanga mu itorero hariho ingaruka yo kwahukana,
gutandukana ndetse n'urujijo rukomeye.

3.
Bene uku gushyingiranwa ni kimwe mu bikoresho byihariye Satani
akoresha, kandi hafi y'igihe cyose agera ku migambi ye kubwo kugikoresha.
Iyo umuhungu n'umukobwa bansanze baje kungisha inama kuri iyi ngingo
numva mbabaye cyane kubwo gutentebuka. Mbasha kubabwira amagambo
Imana impa ngo mbabwire;ariko akenshi bahinyura ingingo yose
mbabwira,bityo bagasaba ubwenge bwo gushyira mu bikorwa imigambi
yabondetse akaba ari ko bagenza.

25
Baba basa rwose n’abadafite imbaraga zo gutsinda ibyifuzo byabo
bwite n’agatima karehareha, maze bakazapfa gushyingiranwa.
Ntabwo batekereza kuri iyo ngingo mu bushishozi kandi basenga
ngo bishyire mu biganza by’Imana kugira ngo bayoborwe kandi
bagengwe na Mwuka wayo. Batekereza ko basobanukiwe iby’ibo
ngingo mu buryo bushyitse nyamara batarunguwe ubwenge
n’Imana cyangwa ngo babe baragize uwo bagisha inama.
Igihe amazi aba yaramaze kurenga inkombe, baza gutahura ko bakoze
ikosa kandi ko bashyize mu kaga umunezero wabo wo muri ubu buzima
ndetse n'agakiza k'ubugingo bwabo. Ntibemeye ko hari undi muntu wagira
icyo amenya kuri iyi ngingo uretse bo ubwabo, mu gihe iyo baza kwemera
imama bagombye kuba baririnze imyaka y’umubabaro n'agahinda. Nyamara
ababa biyemeje rwose gukurikira inzira bishakiye banga inama bagirwa
rwose. Gutwarwa n'amarangamutima bitera abo bantu kutumvira ibyo
umutimanama ubabwira.

4.
Urukundo rukomoka mu ijuru. Ntabwo urukundo rubura gutekereza,
kandi ntabwo ari impumyi. Urukundo ruratunganye kandi rurera. Nyamara
irari ry'umutima wa kamere naryo ni ikindi kintu. Mu gihe urukundo
rutunganye ruzazirikana Imana mu byo rugambirira byose, kandi rugakora
ibihuje rwose n'Umwuka w'Imana, irari rya kamere ryo riba ryishakira
ibyaryo gusa, rihutiraho, ntiryemera kugirwa inama, risuzugura ibyo
ribuzwa byose, kandi icyo rihisemo ni cyo ryimika.
Ubuntu bw'Imana buzagaragarizwa mu myitwarire yose y'umuntu
ufite urukundo nyakuri. Kwifata, kwiyoroshya, kuvugisha ukuri, imico
mbonera ndetse n'iyobokamana bizaranga intambwe yose iterwa igana
mu isezerano ryo gushyingiranwa. Abagengwa n'iyi mico ntibazatwarwa
no kwigumanira na bagenzi babo kugeza ubwo batacyita ku materaniro yo
gusenga na gahunda z'iby'iyobokamana…

5.
Niba abasore n'inkumi bari bafite akamenyero ko gusenga kabiri
ku munsi mbere yo gutekereza ibyo gushyingirwa, umunsi batangiye
gutekereza gutera iyo ntambwe bari bakwiriye noneho gusenga incuro
enye. Gushaka ni ikintu kizagira uko gihindura ubuzima bwawe haba
kubw'iyi si no mu isi izaza dutegereje. Umukristo nyakuri ntazerekeza
imigambi ye muri iki cyerekezo ataramenya ko Imana yemeye ibyo ashaka
gukora. Ntabwo azashaka kwihitiramo, ahubwo azumva ko Imana ari yo
igomba kumuhitiramo. Ntabwo tugomba kwinezeza ubwacu kuko Kristo
na we atinejeje ubwe. Ntabwo nshaka ko abantu bumva ko icyo mvuga ari
uko umuntu yashyingiranwa n’uwo adakunda. Iki cyaba ari icyaha, A riko
irari na kamere yo gutwarwa n’amarangamutima ntibigomba kwemererwa
26
kujyana umuntu mu irimbukiro. Imana isaba kuyiha umutima wose
no kuyikunda bihebuje.
Ugushyingiranwa kwinshi ko muri iki gihe cyacu n'uburyo gukorwa,
ubwabyo bibigira kimwe mu bimenyetso biranga iminsi ya nyuma. Abagabo
n'abagore ntibava ku izima, kandi barinangiye cyane ku buryo Imana
idashyirwa muri gahunda yo gushyingiranwa kwabo. Iby'idini bishyirwa
ku ruhande nk'aho nta ruhare bifite muri iyi gahunda ikomeye kandi
y'ingenzi cyane. Nyamara, keretse gusa abavuga ko bizera ukuri nibezwa na
ko, kandi bakazahurwa mu bitekerezo no mu mico, naho ubundi ntibazaba
mu mwanya ukwiriye imbere y'Imana kimwe n'umunyabyaha utarigeze
1
umurikirwa ku byerekeye ukuri.

1 Review and Herald, September 25, 1888. [Urwibutso n’integuza]

27
8. INSHINGANO ZIJYANA NO
GUSHYINGIRWA
Benshi bagiye binjira muri gahunda yo gushyingiranwa nta mutungo
bafite ndetse nta n'umurage bafite. Nta mbaraga z'umubiri cyangwa
iz'ubwenge hari bafite zababashisha kugira umutungo biyungura. Bene abo
ni bo bagiye bihutira gushyingiranwa, kandi bakiha inshingano batigeze
batekerezaho neza. Ntibari bafite amarangamutima aboneye kandi yo ku
rwego rwo hejuru, ndetse nta n'igitekerezo gitunganye bari bafite cyerekeye
inshingano y'umugabo akaba na se w'abana. Ntibari bazi n'icyo gutanga
ibyangombwa umuryango ukeneye bizabasaha. Ikindi kandi ni uko
batagaragaje imyitwarire myiza mu buryo bongera abagize umuryango
wabo kuruta iyo bagaragaza muri gahunda zabo z'ubucuruzi…
Gushyingiranwa kwashyizweho n'Imana ngo kubere umuntu umugisha;
ariko muri rusange, kwagiye guteshwa agaciro ku buryo kwahindutse
gahunda mbi bikabije. Mu kwinjira muri gahunda yo gushyingiranwa,
abagaho n'abagore bagiye bakora nk'aho ikibazo rukumbi bagomba gusubiza
ari icyo kumenya niba bakundana koko. Nyamara bagombye kumenya ko
hari inshingano irenze iyi bafite muri uko gushyingiranwa kwabo. Bakwiriye
kuzirikana niba urubyaro rwabo ruzagira amagara mazima, rukagira
imbaraga z'ubwenge ndetse n'iz'imico mbonera. Nyamara bake gusa ni
bo bagiye batera iyi ntambwe bafite impamvu zikomeye no kuzirikana ko
ku rwego rwo hejuru batashoboraga kwiregangiza mu buryo bworoheje.
Bazirikanaga ko umuryango mugari w'abantu ufite ibyo ubasaba kuzuza,
kandi ko uburemere bw'impinduka umuryango wabo ushobora guteza
buzagaragaza ko bari ku rugero rwo hejuru cyangwa urwo hasi.1

1 A Solemn Appeal," pp.63, 64 (Edition: Signs Publishing Company Limited). [Irarika Rikomeye]
28
9. GUTEKEREZA NEZA NO
KWITEGEKA MU GIHE CYO
GUSHYINGIRANWA
Abavuga ko ari Abakristo ntibakwiriye kwinjira muri gahunda yo
gushyingiranwa batari bazirikanana iyo ngingo ubushishozi buhanitse
kandi basenga, kugira ngo barebe niba komatanywa kwabo gushobora
kuzahesha Imana ikuzo. Bityo rero bakwiriye kugenzura neza umusaruro
uzava mu mahirwe yose bafite y'uko bashyingiranwa, kandi rero ibyera
bikwiriye kuba ishingiro ry'icyo bakora cyose.

1.
Mbere y'uko abashakanye bongera abagize umuryango wabo, bakwiriye
kwibaza niba Imana izahabwa ikuzo cyangwa igasuzugirika kubwo kubyara
abana kwabo bakabashyira ku isi. Uhereye mu mwaka wa mbere ndetse n'indi
ikurikiraho yo kubana kwabo, bakwiriye guharanira guheshesha Imana ikuzo
komatanywa kwabo. Bakwiriye kuzirikana bitonze ibyo bagomba guteganyiriza
abana babo. Nta burenganzira bafite bwo gushyira abana ku isi bazabera
abandi bantu umutwaro. Mbese baba bafite imirimo bakora bashobora
kwishingikirizaho ko izatunga umuryango kugira ngo batazahindukira
umutwaro abandi bantu? Niba badafite bene iyo mirimo, igihe bashyira abana
ku isi kugira ngo bababazwe n'uko babuze kwitabwaho gukwiriye, ibyokurya
ndetse n'imyambaro, ababyeyi baba bakoze icyaha gikomeye.

2.
Muri iki gihe cyihuta turimo kandi kirangwa no kwangirika kw'imico,
ibi bintu ntibyitabwaho. Iruba riraganza kandi ntirizigera ritegekwa nubwo
bizwi ko intege nke, umubabaro ukaze ndetse n'urupfu ari byo ngaruka yo
kuganza kwaryo. Abagore bagira imibereho irangwa n'umuruho, uburibwe
n'umubabaro bitewe n'iruba ritagira rutangira ry'abagabo bitirirwa iryo
zina nyamara mu by'ukuri bagombye kwitwa ibikoko. Ababyeyi b'abagore
babaho igihe kirekire mu buzima bubabaje cyane, ugasanga hafi y'igihe
cyose baba bakikiye impinja, bashakisha inzira zose babona icyo barya
n’utwenda two kwikinga mu bitugu. Umubabaro nk'uwo ni wo wuzuye isi.
Nyamara kandi urukundo nyakuri, rw'umwimerere kandi rwitanga
ruriho ku rugero ruto cyane. Iki kintu cy'agaciro ni ingume. Usanga irari
ari ryo ryitirirwa urukundo. Abagore benshi bagiye bisanga ko ubutoni
bwabo buhohoterwa bitewe n'uko isano yo gushyingiranwa yatumye umugabo
uwo mugore yitaga umutware we iba iyo kumuhohotera mu byo amugirira.
Uwo mugore abona ko urukundo rw'uwo mugabo nta mico mbonera
iruranga ku buryo agera aho akamuzinukwa.

3.
Imiryango myinshi cyane iriho mu buzima bubabaje cyane bitewe n'uko
umugabo akaba na se w'abana yemerera ubunyamaswa bwo muri kamere
ye gutegeka ubwenge bwe n'imbaraga imubamo imwereka icyiza n'ikibi.
Ingaruka iba ni uko akenshi yumva agenda ahondobera kandi akumva
adatekanye mu bitekerezo, nyamara akenshi ntatahure ko ibyo bituruka
ku mpamvu y'imigirire ye idakwiriye. Dufite inshingano zikomeye ku
Mana zo kurinda umwuka wacu ukaba wera kandi umubiri nawo ukaba
inziramuze kugira ngo tubashe kugirira inyokomuntu akamaro, kandi
n'Imana tuyikorere umurimo utunganye.1

1 Testimonies for the Church," Vol.2, pp.38o, 381, [Ibihamya by'itorero]


10. URUGERO RWA ISAKA
Nta muntu wubaha Imana wifatanya n'utayubaha ngo abure kubona
ingaruka mbi. "Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?" Amosi 3:3.
Umunezero no gutera imbere mu rugo biterwa n'uko abashakanye bombi
bashyize hamwe; ariko hagati y'uwizera n'utizera hari itandukaniro rikomeye
mu byo bakunda, mu byo bashyizeho umuntima no mu byo bagamije. Baba
bakorera abami babiri; kandi ntaho bahurira. Uko imibereho y'umuntu
yaba itunganye kose, ntibyabuza ko uwo babana utizera yamutandukanya
n'Imana.
Umuntu wese ushyingiwe atarahinduka mu myizerere ye, kubwo
amasezerano, aba yishyize mu nshingano zikomeye zo kudahemukira
mugenzi we naho baba badahuje kwizera. Nyamara kandi ibikwiriye I
l
I
kugirwa nyambere y'ayandi masano yose tugirira ku isi, ni ibyo Imana I
ishaka n'ubwo hashobora kuvamo ibigeragezo n'akarengane. Umwuka I
w'urukundo no kwiyoroshya ushobora gukiza umuntu utizera. Ariko
Bibiliya ibuzanya gushyingiranwa kw’abakristo n'abatemera Imana.
"Ntimwifatanye n'abatizera mudahwanye," 2 Abakorinto 6: 14, 17, 18.
Isaka yagiriye umugisha ku Mana ubwo yabaga umuragwa
w'amasezerano isi yagombaga kuboneramo umugisha. Nyamara ageze
ku myaka mirongo ine y'amavuko yicishishe bugufi imbere ya se, wari
umugaragu wubaha Imana, ngo amushakire umugeni. Kandi ingaruka
yuko gushyingiranwa, nk'uko Ibyanditswe bibyerekana, ni icyitegererezo
cyiza kigaragaza umunezero mu rugo "Isaka azana Rebeka mu ihema ryari
irya nyina Sara, aramurongora aba umugore we: aramukundwakaza. Isaka
ashira umubabaro wa nyina yapfushije,"
Mbega guhabana kuri hagati y'imishakire ya Isaka n'uburyo urubyiruko
rw'iki gihe rwitwara, ndetse n'abavuga ko ari Abakristo! Kenshi abasore
bibwira ko gushaka abo bakunda ari bo bireba bonyine kandi ko nta
wundi ukwiriye kubigishwamo inama ko yaba Imana cyangwa ababyeyi
nta n'umwe ukwiye kugiramo uruhare. Mbere y'uko bagera mu myaka
yo gushaka, bibwira ko bo ubwabo bafite ubushobozi bwo kwihitiramo,
ababyeyi babo batabafashije. Imyaka mike bamara bashakanye irahagije
kugira ngo babone amafuti yabo ariko biba bitagifite igaruriro. Bwa bwenge
buke no kutifata byatumve umuntu ahitamo atitegereje bituma icyo cyaha
kiba kibi bikabije, kugeza ubwo abashakanye bibabera umutego
ukabije. Muri ubwo buryo rero, abantu benshi bangiza umunezero
wabo muri ubu bugingo n'ibyiringiro by'ubugingo bw'ahazaza.Niba
hari ikintu gikwiye kwitonderwa kandi niba hari igihe
gikenerwamo inama z'abakuru n'inararibonye, ni igihe cyo
gushyingirwa. Kandi niba hari igihe Bibiliya yakenerwa
nk'umujyanama, niba hari igihe ubuyobozi bw'Imana bukwiriye
gushakirwa mu masengesho, ni mbere yo gutera intambwe ifatanyiriza
abantu hamwe ngo babane by'iteka ryose.
Ababyeyi ntibakwiriye kwibagirwa inshingano yabo yo
gutegura umunezero w'abana babo mu gihe kizaza. Kuba Isaka
atarirengagije inama za se byatewe n'uko yari yaratojwe kandi
akundishwa imibereho yo kumvira. Igihe Aburahamu yabwiraga
abana be kubaha ababyeyi, imibereho ye ya buri munsi yahamyaga
ko nta kwikunda cyangwa igitugu kirimo, ko ahuhwo biba bishingiye
ku rukundo, kandi bikaba bigendereye ku kubashakira kubaho neza
n'umunezero.Ababyeyi b'abagabo n'ab'abagore bakwiriye
kwiyumvisha ko bafite inshingano yo kuyobora urukundo
rw'abasore kugira ngo bashobore gushaka abagore bakwiriye.
Ababyeyi bagomba kwiyumvamo iyo nshingano, binyuze mu
nyigisho no mu cyitegererezo batanga. Kubw'ubuntu bw'Imana, bagomba
gufasha kugira ngo batungaye imico mbonera y'abana bakiri bato, ngo
babe indakemwa n'imbonera kandi bareshywe n'ibyiza n'ukuri. Ibisa
birasabirana. Nimutyo gukunda ukuri, kubonera n'ineza Bishinge
imizi mu mutima hakiri kare bityo urubyiruko ruzashaka kujya mu
muryango urangwa n’iyo mico.
Nimureke ababyeyi bashakishe uko batanga icyitegererezo
cy'urukundo no kugira neza bya Data wo mu ijuru bivuye mu mico
mbonera yabo no mu mibereho y'ingo zabo. Nimureke mu rugo hasabe
umucyo w'izuba. Ibyo bizarutira cyane abana bawe amasambu n'ubutunzi,
Nimutyo urukundo rwo mu muryango rurindirwe mu mitima yabo, maze
nibasubiza amaso inyuma bazashobore kubona ko iwabo hari ahantu
h’amahoro n'umunczero, ndetse ko hari ijuru rito. Abagize umuryango
bose ntibagira imicombonera imwe, kandi buri gihe hazabaho
kwimenyereza kwihangana no kubabarira, Binyuze mu rukundo no mu
kwifata, byose bishobora gufatanyirizwa hamwe.
Urukundo nyakuri ni ihame rihambaye kandi ryera,
byombi bitandukanye cyane n'urukundo rukomotse ku irari
ry'umubiri kandi rushira mu kanya gato iyo rugeragejwe bikomeye. Mu
kuba indahemuka ku nshingano ababyeyi babahaye, nimwo
urubyiruko rukwiriye kwitegurira ubwarwo ingo zabo. Nimureke habe
ariho hitorezwa kwizinukwa no kugira neza, ubuntu, n'impuhwe za
Gikristo. Nuko rero, urukundo rugurumana ruzakomerezwa mu
mutima, kandi uzaturuka mu rugo nk'urwo ngo abe umutwe w'urugo
rwe, azamenya uburyo yashakisha icyatera umunezero uwo
yatoranyije ngo amubere incuti mu mibereho ye. Aho kugira ngo
gushyingirwa kube iherezo ry'urukundo, kuzaba intangiriro yarwo
gusa.1

___________________________
1
Abakurambere n’abahanuzi p.138-140[ingeri ya 2016]

You might also like