Download as docx, pdf, or txt
Download as docx, pdf, or txt
You are on page 1of 10

IBYIRUKA RYA MAHERU I

Uyu mwana nabyiruye Ati: ndanze kugenda


Namureze mukunze Ngo ntange ibyo ntunze.
Yabyirukanye ubwenge Iyo utwaye iby'abandi
Buvanze mu bwana Bakuzi bakurora
Nkanibaza cyane Ntibaze barwana
Uko azaba bitinze. Ngo bihe agaciro
Agakura akora nabi Mu maso y'abandi,
Aho yatobye akondo Uragenda ukayora
Ngo akulikize abandi, Ukabita abatinyi
Akabaka iby'iwabo Ukagwiza iby'iwanyu.
Akabyita iby'iwacu.
Nabyumva ngahinda Ubwo aranga arahana
Nti: ntabwo mbishaka, Nkagira ngo arashyenga
Ubusambo si bwiza Naho aravuga akomeje.
Ubukunze atabeshya Ati: ndumva nahaze
Aba yigira nabi. Guteshwa ibyo nshima
Ngo nkunde ibyo ushaka.
Aho amaliye gusoreka Ubu nshobora kugenda
Ingeso ye ntiyacika Ngashaka aho ndara
Bukeye nti: ntabwo Ejo nkigaba ahandi,
Nti: subiza iby'abandi, Ejobundi ngakomeza
Ujye utwara icyo uhawe Nkagera iyo utakibona,
Icyo wimwe ugitinye. Kugira ngo nguhunge
Amahane ni menshi.
Uwo mwana uko ateye
Biteye agahinda. Ubwo mbonye icyo cyago
Aho yaroye neza Gikomeje imigambi
Uko akwiye kugenza, Yo kwigira icyohe,

Page 1 of 10
Ndakomeza ndatota
Ngo none aratinya Ubwo ngubwo arazenga
Aze kumva igikwiye. Arababara ndabibona
Nti: ibyo wigira byose Arafunga ntiyakoma
Ndabirora nkazenga. Bagize bati: yewe
Nakwitaga umwana Ijambo liragatabwa
Uyu uteye gitwali Bahamagaye aranga
Agaturana neza Bagabuye ntiyabilya
N'abitwa ababyeyi. Bashashe ntiyalyama.
Ubwo utangiye kwanga Ubwo nyina akandeba
Uwakureze akagukuza, Agatinya guhinda
Wamurora mu maso Akiruzi umuhungu
Inyeli zikavumera, Mu maso ya twembi.
Waba wicaye hasi Yankebuka ngasanga
Uti: intebe nayireke Mu maso ye yombi
Nyishinge ho nanjye, Haganje agahinda
Yaba agize ati: jya kurora Amagambo ajya kuvuga
Amatungo mu rwuli Ugasanga amugoye.
Ugatangira kwigira Ubwo abana batoya
Icyatwa ugafunga; Basanzwe basakuza
Yakubwira ati: cyono Barwana bagabuza
Jya kuzana utuzi Bakandora bose
Ugafuha ukarwana Nakebuka umwe muli bo
Ukica igiti n'isazi; Agahumbya bukeya.
Ubwo utangiye kwanga Umwe yavuga ijambo
Amategeko nguhaye, Abandi bakamureba
Ubusore bwapfuye Igisubizo bashimye
Wabaye Rubebe Ugasanga gituje
Jye nkwise icyontazi Kitali mo amashyengo
Icyo ushaka kimashe. Aya asanzwe mu bana.
Page 2 of 10
Kugira ngo akuneze.
Ngeze aho nti: cyo mwana Umujinya waba ukomeje
Hamagara Mahero Ugaterura ugahonda
Aze ambwire icyo ashaka Wananirwa ugatuza
Mahero ati: ndaje Uti: genda ndakuretse.
Nkubwire icyo mashe; Ibyo ngibyo nabirora
Aza atera ibitambwe Nti: nta ngufu zanjye
Nti: ubanza rubaye. Mba nshatse agahamba
Ati: kera nkivuka Nkareba aho najya
Ntaramenya ubwenge Hasumbye ahangaha.
Nali inka mu zindi Ubu ngubu ndareba
Wahilika ngatemba Ngasanga ibyo ungilira
Wanterura nkabyuka Bikwiye guhosha.
Washaka ko ndyama Ubwo wanyimye imbabazi
Ugahilika ku bulili Ngo nanjye nduhuke
Ibitotsi bikayora Ibyo kwitwa ikirumbo
Mahero agahwikwa. No kwicara mpondwa
Naba nakoze icyo wanga Ndakungura inama
Ugaterura ugahonda Igusumbira izindi
Amahane ali nta yo Amahane ave mu rugo
Sinibaze na busa Uruhuke kurwana
Uko nkwiye kugenza. Nduhuke guhondwa;
Aho nshiliye akenge Cyo nshakira impammba
Ndakomeza ndakureka Agatukuru gatoya
Nakosa nka gatoya Ngaterere ku mutwe
Ubwo inkuba zigakubita Mfate agakoni kanjye
Uti: mbyiruye icyontazi. Njye guhakwa aho nshaka
Nkakureka ugakomeza Ahangaha mpacuke
Guhata ibicumuro Ibicumuro nkugilira
Uwakoze uko ashoboye Uruhuke kubibona.
Page 3 of 10
Wampinduye imbata
Gutura amahanga Uwo ni inzigo kuli jye.
Bizankiza byinshi.
Amahane yo mu rugo,
Bizampa guhunga
Amahili y'ibisonga
Amahane y'I Rwanda,
Ibo byose bikoranye
Aho bambura umuntu
Ntibyatuma ngoheka
Abo abyaye bamurora,
Ndashaka kugenda.
Agakubitwa umunani
Ubwo ngubwo ndayoberwa
Ngo ikawa irarumbye,
Ngo mbure icyo musubiza
Ngo cyangwa umuzungu
Nti: genda uruhuke
Yaraye rusake.
Ejo nzaba nkubwira
Ibiboko wakubiswe
Icyo nkeka kuli ibyo.
N'amalira nahalize
Ati: ngiye kulyama
Ntibyatuma ntura
Ndazinduka nkwibutsa
Aho ndeba umuhashyi
Impamba nakwatse.

IBYIRUKA RYA MAHERU II

Aragenda aralyama Ngo nshinge ibitaliho;


Nanjye ndana ku bwanjye. Navugaga ibisanzwe.
Ilyo joro sinagoheka Ubu ngubu ninanga
Ndara mbunza imitima. Ko agana mu mahanga
Ngashaka igisubizo Nkamwogeza cyane
Nzabwira uwo mwana Ngo akunde angumire aho,
Ngasanga kigoye. Ndareba ngasanga
Namwita igicucu Mba mwishe burundu,
Sinigeze nterura Akagira ngo ni mwiza,
Page 4 of 10
Akazapfa akigenza Umwana uko nshaka
Uko yamye abishinga. Aho kunyaka ijambo!
Amapfa ageze mu gihugu
Ngifinda uko nkwiye Nkurwanaho cyane
Kugenza ibyo ngibyo Umuruho sinawumva
Mahero aba yaje. Ngahaha ubutitsa
Ati: ndabona hakeye Ngo akabili gatohe
Ndakwibutsa ijambo Utazaba uruzingo
Naraye nkubwiye. Nk'uwabuze abamurera.
Mahero iyo umpaye
Nti: Mahero ko ubizi Agahenge gatoya
Ngukunda bikabije Nkakungura inama!
Urarwana ujya hehe?
Iyo utuje ugakunda Nateye n'ishyamba
Ugaturana neza Ngo nugimbuka
N'abitwa ababyeyi! Washatse gushinga
Urugo rukwizihiye
Wabaye ukivuka, Utazabura imbaliro
Inka yanjye yali imwe Ukabura n'imiganda.
Irakunda iragorora Mahero iyo utuje
Urakamirwa urabyibuha. Ugakulikiza neza
Ntiwigeze usumbwa Utunama nkugira!
N'abinikije ijana.
Mahero iyo umbereye Imishike yaracitse

Page 5 of 10
Amafuni ararundwa, Ngo niba zitetse
Ubwo mpinga ibijumba, Ujye utora agahihi
Rubanda bakunda Agahogo kabobere.
Kubyita ubukungu. Ubu inyuma y'igikali
Mba ngira ngo utazimwa Ibitoki ni byinshi
Umukobwa wa Naka, Bitembana inkingi.
Bagira ngo urashonje Ubu intabo zirarunze
Ubukungu si bwinshi. Ibibindi biroga.
Mahero iyo umfashije Mahero iyo ugumye aha
Tukiha agaciro Nkabona agakazana
Mu maso y'i Muhana! Aho kwicwa n'irungu
Wagiye Bugande!
Ubu ingano nararunze,
Ibigega biratemba. Nta tungo natinye
Ubwo ngira ngo abatindi Ngo mare yo ubukungu
Batagira amasambu Utazaba umutindi.
Bagure ibyo mbahaye Ihene ubu ni nyamwinshi
Jye ngwize amanoti Ziteretse amapfizi:
Njye nkwambika neza. Ruhaya na Sacyanwa.
Mahero iyo umbwiye Mahero iyo umfashije
Amagambo anduhura Tukorora neza
Aho kunsha umugongo! Amatungo tubyiruye!

Nateye urutoki Kebuka urore amasake

Page 6 of 10
Yilirwa avuna sambwe Aho kwanga icyo mbyaye!
Mu mivumu haliya!
Inkokokazi ni nyinshi: Aho uruzi aba bana
Iz'inganda n'indayi Bakureba ku jisho
Uzikunda zihuje Bakabura icyo bavuga
Indilimbo z'urwunge, Kuko mukuru wabo
Ziteteza zitaha, Abacitse bamurora!
Zihamagara izazo, Ili tuza likabije
Zitoye gahunda, Likubajije icyo uli cyo
Zisanga amaruka. Basubize utabeshya!
Mahero iyo urebye Itegereze umubyeyi
Ibyo ntunze ugatuza Wavunitse agutwite,
Aho kunta mu malira! Wavuka akakonsa,
Agahinga aguhetse,
Uti: ngaho mpa impamba
Akavoma aguhetse,
Ngucike njye ahandi
Agatashya aguhetse,
Ducane dutane!
Agateka aguhetse,
Mahero iyo unyoheje
Umulinde agahinda
Gukora mu ntagara
Ko kubura icyo abyaye
Nkalyiroha mu nda
Ngo alilire mu myotsi.

IBYIRUKA RYA MAHERU III

Page 7 of 10
Mahero arasohoka Yika bugufi ahina umugongo
Asa n'ubuze ijambo. Agishyika mu nsi ahamara
Akomeza imbere ye ajya ku umwanya
irembo. Amaso yombi arayagihanga,
Akebuka hepfo abona Umutima utekereza ibyo hilya.
urutoke,
Ubwo arakeberanya mu gikali, Ibyo namubwiye bigumya
Abona imizinga ivuza kuza
ubuhuha. Si ibihingwa si amatungo.
Ntiyahagarara ngo Ubwo aliko akumva atameze
zitamwumva neza,
Zikamucengeza mo uruboli. Imitima igakomeza kujya
Akebura intambwe ajya mu inama;
ikawa. Ibyo guta iwabo ngo ajye
Ubwo agasusuruko Bugande
karababiliye, Yali yabyirukanye agisohoka,
Ndetse akazuba Maze kumwumvisha igikwiye.
karamukubise, Icyamuvunaga ubwo ni ukuntu
Agumya kubunga agana Aza kumbwira uko yigaruye.
agacucu. Ava mu ikawa alinanura.
Muli iyo kawa y'isaso nyinshi Acuma gatoya ananirwa
Hakaba mo igiti gikuze neza, igenda,
Cyarakabije kilizihirwa, Arahagarara aratekereza,
Ururabo ruragwa hajya Akazinga umunya agashima
ibitumbwe, mu mutwe.
Bijya guhisha ntibyasigana Ngo byende ho akanya
Maze uwo mwana akibona Ati: ndi imbwa bikabije.
bwangu, Arakabuza ati: ngiye
Page 8 of 10
Kubwira uwambyaye Duhulira mu rugo
Ko kwigira icyohe Ahatura iyo kawa.
Bikwiye undi utali jye. Mbibonye ndashoberwa
Nti: yumviye rwose,
Ngo ngane ku irembo Agatima karagarutse
Duhura mva mu rugo. Aragira ngo anyurure.
Dukubitanye amaso
Aratinya arahumbya. Ngo mbure icyo mubwira
Aho yavuze ikintu Kugira ngo mushime,
Yashakaga ko menya Mpamagara abatoya.
Ajya kwicara mu nzu. Nti: ntabwo mureba
Jye nkomeza urugendo. Undi mwana uko agenza!
Najyaga mu gacyamu Mulicaye mu nzu,
Kugira ngo nduhuke Aravunika mumurora,
Agahinda yanteye, Arakora mukalyama,
Nganira n'abantu Agatura uwe mulimo
Batazi ibyo tulimo. Umugono muwuhuruza!
Aho yagumye mu nzu
Ngo ahamane n'abandi, Nyina, we yali mu nzu
Akeberanya mu cyanzu Uko yakigunze
Yihina mu gikali. Agahinda kamwishe.
Ahakura agatebo, Arasohoka arareba
Ajya muli ya kawa Ati: mbese iyi kawa
Arasoroma aragwiza, Yo iturutse ahagana he?
Agatebo arakanaga.
Ubwo yibazaga abizi,
Ngo ngaruke nje kurora Akagira ngo abone ubulyo
Uko byaje kugenda, Bwo kogeza umwana
Page 9 of 10
Watwumviye bwangu. Tunywa tuganira.
Mubwirana ubwira
Nti: ngaho muhembe Kuva kandi uwo munsi
Uyu mulimo ni munini. Mahero aba umwana
Uyu wumvira rwose
Ubwo twihina mu nzu Wakorora ati: ndaje.
Duterura akabindi Ntibyashyize kera,
Dushyira mu kirambi. Musabira umukobwa
Nti: ngaho Mahero Barwubaka neza
Cyo ngwino uyibanze Babyaranye kabili.
Ni wowe tuyikesha. Imibanire yabo,
Ati: ndanze kubanza Rubanda babizi
Abakuru bakili aho. Babita mahwane.
Nti: nta cyo bitwaye
Iyo ali bo bakubwiye. Iyo agana mu mahanga
Ayisoma yitonze Aba ali imbwa mu zindi
Numva yiruhutsa. Aho kwicara nk'ubu
Igishyika kiratuza Ngo aturane neza
Amagambo arakunda N'abatumye abyiruka.

Rugamba, Spiriyani. Umusogongero. Butare: INRS, 1979

Page 10 of 10

You might also like